in

Fc Barcelona ishobora kuba igiye kugura rutahizamu wa Real Madrid nyuma y’imyaka 26 nta mukinnyi uva mu ikipe imwe ngo ajye mu yindi

Hari hashize imyaka igera kuri 26 nta mukinnyi uva mu ikipe ya Fc Barcelona ngo ajye muri mukeba wayo w’ibihe byose Real Madrid, gusa kuri ubu bishobora kuba bigiye kubaho kuko habura gato ngo Marco Assensio ngo ajye muri Fc Barcelona.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Espagne bibitangaza, ibiganiro bigeze kure hagati ya Fc Barcelona na rutahizamu Marco Asensio wa Real Madrid.

Uyu mwaka Asensio yaranzwe no kugira imvune ndetse nigihe akinnye agakina asimbuye kandi amasezerano ye azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka kandi Real Madrid ntabwo yiteguye kuba yakongerera amasezerano uyu mukinnyi, akaba ariyo mpamvu ashobora kuzasohoka muri Real Madrid yerekeza muri Fc Barcelona yigurisha.

Umukinnyi uheruka kuva muri Real Madrid ajya muri Fc Barcelona ni Luis Enrique, byabaye mu 1996.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi utarakandagira mu tubyiniro tw’ijoro (night clubs) yabajije ikibazo cy’amatsiko

Hari bamwe mu bafana ba Kiyovu sport bibasiye umusifuzi Mukansanga Salma bakamutuka batawe muri yombi