in

Bad Rama ari mu gahinda gakomeye

Bad Rama uzwi n’abatari bake mu myidagaduro mu Rwanda ari mu gahinda kenshi nyuma yo kwamburwa miliyoni 7 Frw yari asigaye ku yo yagurishije ikamyo ye.

Amakuru avuga ko mu 2020 Bad Rama yagurishije ikamyo ye kuri miliyoni 18 Frw icyakora ahita yishyura miliyoni 10Frw ako kanya mu gihe asigaye yagombaga kuyishyurwa mu byiciro.

Iyi kamyo ikaba yari yanditse kuri Consolee Imurebera akaba umubyeyi wa Bad Rama.

Mu masezerano ngo bagiranye n’umukiliya waguze iyi kamyo avuga ko umubyeyi wa Bad Rama yagombaga guhabwa miliyoni 10Frw ako kanya, akazahabwa izindi miliyoni 4Frw ku wa 15 Werurwe 2020 mu gihe nyuma y’ukwezi kumwe ku wa 15 Mata 2020 ari bwo yari guhabwa miliyoni 4 Frw za nyuma.

Icyakora ngo bigeze muri Werurwe 2020 umubyeyi wa Bad Rama yishyuwe miliyoni 1Frw yemera ko andi yose azayaherwa rimwe ku wa 15 Mata 2020 ari na bwo ideni byari byitezwe ko rigomba kurangira.

Nyuma yo gutegereza imyaka ibiri igashira atarishyurwa miliyoni 7Frw zari zisigaye, Bad Rama n’umubyeyi we mu 2022 bahisemo kugana inkiko.

Icyo gihe umubyeyi wa Bad Rama yasabaga ko Urukiko rutegeka umukiliya we kwishyura miliyoni 7Frw zari zisigaye, akishyura inyungu ya 8% zibariwe kuri miliyoni 7Frw guhera ku wa 15 Mata 2020 kugeza igihe urubanza ruzemerezwa.

Uretse ibi ariko uruhande rw’umubyeyi wa Bad Rama rwasabaga ko Bikokora yishyura ibihumbi 800 Frw nk’igihembo cya avoka, ibihumbo 200Frw y’ikurikiranarubanza ndetse n’ibihumbi 10 Frw y’igarama ryatanzwe.

Kuri ubu Bad Rama yahishuye ko ategereje ubutabera mu rubanza ruzaburanwa muri Gashyantare 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hari bamwe mu bafana ba Kiyovu sport bibasiye umusifuzi Mukansanga Salma bakamutuka batawe muri yombi

Mu Rwanda:umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 15 yiyahuye bikekwa ko yazize umusore yakundaga