in

Hamenyekanye umuntu wakuye Papa Sava mu mwuga w’ubwarimu amuzana muri Cinema

Umukinnyi wa cinema nyarwanda Nitegeka Gratien uzwi ku mazina ya Seburikoko, Papa Sava ndetse n’andi menshi bitewe na filime yagiye agaragaramo, burya ngo yahoze ari umwarimu gusa hamaze kumenyekana uwatumye ava mu muga wo kwigisha.

Umushoramari muri cinema nyarwanda Misago Nelly Wilson mu kiganiro yagiranye na radiyo Rwanda yatangaje ko ariwe winginze Nitegeka Gratien ngo areke gukomeza gukora umwuga w’ubwarimu ahubwo aze batangirane gutunganya filime y’abo ya Seburikoko yanahise anafata iryo zina.

Uyu mushoramari Wilson ubu umwuga we n’ugushora amafaranga muri filime nyarwanda dore afite filime nyinshi yashoyemo amafaranga nka filime Seburikoko batangiriyeho, City Maid, Indoto ndetse na Ejo Si Kera.

Nitegeka Gratien nyuma yo kuva mu mwuga w’ubwarimu ubu akomeje kwandika izina muri cinema nyarwanda dore ko nawe asigaye atanga akazi muri filime ye yise Papa Sava.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa waburaga iminsi itatu ngo arongorwe yahagaritse ubukwe kubera impamvu isekeje

Perezida Mvukiyehe Juvenal yahaye igisubizo gisekeje umufana wa Kiyovu Sports wamwibasiye ku Mbuga Nkoranyambaga