in

Perezida Mvukiyehe Juvenal yahaye igisubizo gisekeje umufana wa Kiyovu Sports wamwibasiye ku Mbuga Nkoranyambaga

Mvukiyehe Juvenal uheruka gusezera ku buyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kwibutsa abakunzi b’iyi kipe ko yabahaye amezi abiri yo kudasiga ikipe ahabi akaba ategereje uzamusimbura.

Tariki 29 Nzeri 2022, nibwo uyu muyobozi yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite.

Mu ibaruwa yandikiye inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite ndetse no kubona ko atazagera ku byo yiyemeje.

Ejo ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Musanze FC ibitego bitatu ku busa, Mvukiyehe Juvenal yagiye ku rubuga rwa Instagram ashyiraho ifoto yishimye maze umwe mu bamukurikira arambwira ati “Warangiza ngo uragiye? ubundi uba wikura ibiki uhora usezera bya buri munsi?”.

Mvukiyehe Juvenal yamusubije ati “Nimwe muvuga ko nasezeye kenshi njyewe nasezeye rimwe ahubwo mbaha amezi abiri yo kudasiga ikipe habi ntegereje abo bazampa Kiyovu ndayikunda ku buryo ntayisiga habi. iyo mbonye bibagiwe ko nasezeye ndabibutsa. Si ukuvuga ko mpora nsezera”.

Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports tariki 27 Nzeri 2020 atowe ku majwi 100%. Mu myaka ibiri yari ayimazemo yashoboye kuyihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2021-2022.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye umuntu wakuye Papa Sava mu mwuga w’ubwarimu amuzana muri Cinema

Ibyari ibirori byahindutse ikiriyo, abarenga 100 bari bitabiriye umunsi mukuru bitabye Imana