Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 11 ugushyingo 2022, habaye umukino karundura wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Kiyovu Sport.
Uyu mukino waranzwe n’abafana benshi ku mpande zombi cyane cyane ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite abafana benshi hano mu Rwanda. Muri uyu mukino hagaragayemo guhangana cyane mu kibuga nubwo ababurana Ari babiri umwe aba yigize nkaba.
Ikipe ya Kiyovu Sport yari yakiriye uyu mukino yanabashije kwitwara neza muri uyu mukino itahaba intsinzi n’amafaranga yose yabonetse kuri uyu mukino. intsinzi y’ibitego 2-1 yagendanye n’amafaranga angana na Milliyoni 45 z’amarwanda.
Aya mafaranga yabonetse, nabwo byaba bitangaje cyane ko itike yo kwinjira yari hejuru cyane kandi n’abafana bari benshi cyane.