in

Christiano Ronaldo akomeje guca ibintu nyuma yo kwirata ubwiza bwe kuri mugenzi we

Hashize iminsi mike Kizigenza Christiano Ronaldo atangaje ko we na Wayne Rooney bakinanye mu ikipe ya Manchester United gusa nga ntibigeze bagirana ubushuti.

Akomeza avuga ko kuri ubu Rooney amugirira ishyari ngo kubera ko Ronaldo arusha uyu Rooney imyaka gusa we akaba agikina umupira w’amaguru ariko Rooney akaba atagikina. Ikindi kandi ngo amuziza kuba amurusha ubwiza.

Cristiano Ronaldo yagize ati ” Ibyo Wayne Rooney na Gary Neville bamvugaho nibavuge bavuye aho kuko twarakinanye ariko sinigeze mba inshuti nabo.”

Ikindi yavuze ko atiteguye kuva muri shampiyona y’ubwongereza, amakipe ashyirwa mu majwi na Arsenal ndetse n’ikipe ya Manchester City.

Andi makuru akavuga ko ushinzwe kumureba inyungu we Jorge Mendez kuva icyumweru gishize yongeye kwegera Bayern Munich ashakiramo akaryo umukiriya we.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye Milliyoni nyinshi Kiyovu Sport yasaruye ku mukino bakinnyemo na Rayon Sports

Erik Ten Hag atangaje benshi nyuma y’ibyo asabye ubuyobozi bwa Manchester United kuri Cristiano Ronaldo