in

Umuhanzi Eddy Kenzo ari mu mazi abira, yahishuye abantu bashaka kumwica

Umuhanzi Eddy Kenzo ari mu mazi abira, yahishuye abantu bashaka kumwica.

Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga bitewe n’uko hari abantu badashaka ko akomeza kubaho.

Ibi bitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 15 Ugushyingo 2020.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Uganda yavuze ko itotezwa akorerwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, atari ho rirangirira gusa kuko bimuha no mu buzima busanzwe.

Eddy Kenzo yavuze ko ahri abantu benshi bishyurwa kugira ngo bahitane ubuzima bwe, avuga ko abitangaje akiri muzima kuko atazi niba ejo azaramuka.

Yagize ati “ndabinginze munsengere, ibintu mubona kuri interineti ntabwo ariho birangirira. Hari abantu benshi bishyurwa kugira ngo banyice. Reka mbivuge nkiri muzima kuko ntazi niba ejo nzaramuka.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, Eddy Kenzo yakoze igitaramo cy’amateka muri Kampala, aho yari yatumiye abandi bahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Harmonize, Mampi wo muri Zambia, Bahati wo muri Kenya, Jose Chameleone n’abandi benshi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ihere ijisho amafoto agaragaza ubwiza bwa Shaddy Boo ari mu mihanda yo mu Bubiligi

Hamenyekanye Milliyoni nyinshi Kiyovu Sport yasaruye ku mukino bakinnyemo na Rayon Sports