in

Hamenyekanye ikishe umunyamakuru wapfiriye ku kibuga mu gikombe cy’isi

Grant Wahl witabye imana afite imyaka 49

Hamenyekanye ikishe umunyamakuru Grant Wahl wapfiriye ku mukino w’igikombe cy’Isi.

Grant Wahl wapfiriye ku mukino wahuje Argentina n’Ubuhorandi

Mu cyumweru gishize nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Grant Wahl umunyamakuru ukomoka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yapfiriye ku mukino wa 1/4 wahuje Argentina n’Ubuhorandi. Ibihuha byakomeje kuba byinshi bamwe bakeka ko yaba yarishwe kuko ngo ateneraga gahunda z’abateguye Igikombe cy’Isi batemeraga ko abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi) ko bakinjira mu masitade bafite ibirango byabo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘New York Times ‘ avuga ko murambo wa Grant Wahl ku wa mbere wajyanwe muri Amerika gukorerwa ikizamini gisuzuma ikishe umuntu bagasanga yishwe no guturika ku dutsi tuvana amaraso mu mutima.

Itangazo rya sohowe n’umugore wa Grant Wahl rivuga ko ikizamini gisuzuma ikishe umuntu cyakozwe n’ibitaro bya New York city medical examination cyasanze Wahl yarafite ibibazo by’udutsi tujyana tukanavana amaraso mu mutima.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uruwigikundiro pe!! Mubwiza bwuje urukundo umubyeyi akwiye gukunda umwana -AMAFOTO

Birababaje: umugeni yigaraguye hasi yenda gusara nyuma yo kubengwa ku munsi w’ubukwe bwe(video)