Tariki ya 18 Mutarama nibwo inkuru yabaye kimomo ko Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta ya fiyansaye aho na we yavuze Yego.
Aurore yaterewe ivi n’umusore utarahise amenyekana nyuma y’uko atandukanye na Egide Mbabazi ukora umwuga wo gufotora.
Abantu benshi bibazaga amazina y’umusore watereye ivi Aurore Kayibanda bikabayobera. Uyu munsi twifuje kukubwira amazina y’umusore wambitse impeta Miss Aurore.
Amazina y’umusore wambitse impeta Miss Aurore Kayibanda ni Jacques Gatera akaba ari we wanyuze umutima wa Aurore.
Uyu musore ni umucuruzi uhambaye cyane ndetse akaba ari n’umukinnyi ukomeye w’umukino wa Golf aho atsindwa n’abakinnyi mbarwa mu Rwanda.