in

Hamenyekanye amakuru y’icyaba cyihishe inyuma y’ifungwa ry’umunyamakuru Manirakiza Theogene

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi Umunyamakuru Manirakiza Theogene washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV.

Uru rwego ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cya ruswa bivugwa ko ari iya 500.000FRW.

Amakuru ari kuvugwa hanze nuko uyu munyamakuru, Théogène MANIRAKIZA umaze iminsi 3 atawe muri yombi na RIB yafungishijwe n’umucuruzi uzwi ku mazina ya Nzizera Aimable usanzwe ufite kompanyi y’ubucuruzi.

Iyi kompanyi ya Nzizera yagiranye amasezerano n’iya Manirakiza isanzwe iri mu bikorwa by’itangazamakuru yo kuyamamariza ibikorwa byayo yanditse ndetse impande zombi zanashyizeho umukono.

Gusa, aya makuru avuga ko mu gihe cyo kwishyurana Nzizera yatumyeho Manirakiza ngo amwishyure ariko yanahamagaye na RIB ko ngo ari ruswa yamwatse.

Aya makuru aracyakurikiranwa kuko ibyo Manirakiza ashinjwa biri mu maboko y’ubutabera.

Manirakiza n’umunyamakuru umaze igihe muri uyu mwuga ndetse yanakoze inkuru mu bisata bitandukanye birimo imyidagaduro, ubutabera, politiki n’ibindi.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hehe no kongera gutegereza amasaha menshi! Amakuru meza ku bagenzi bose bakoresha imodoka z’itwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Uwayezu Jean Fidel yahakanye ikintu gikomeye yashinjwaga n’itangazamakuru