in

Hamenyekanye akayabo Salima Mukansanga azajya ahabwa kuri buri mukino w’Igikombe cy’Isi azajya asifura

Imikino y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’Amaguru yaraye itangiye kubera mu gihugu cya cya Qatar. Ni imikino iri kuba ku nshuro ya 22.

Iri rushanwa riba rimwe mu myaka ine ryinjiriza agatubutse abantu benshi kuva ku ukora amasuku, kugera ku bayobozi bakuru bahagarariye FIFA.

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ni umwe mu bagore banditse amateka yo gusifura bwa mbere muri iyi mikino y’abagabo. Birumvikana ko nawe iri faranga azariryaho.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mishahara ihabwa abasifuzi bari gukora mu mikino y’igikombe cy’Isi mu byiciro bine: Abasifuzi bo hagati, abasifuzi bo ku mpande, abasifuzi ba kane, n’abakoresha ikoranabuhanga rya VAR.

Umusifuzi wo hagati mu mikino mpuzamahanga ubusanzwe ahembwa €500 ku mukino umwe ariko iyo asifuye mu gikombe cy’Isi ahembwa €5000 ku mukino umwe.

Iyo asifuye mu mikino ya playoffs cyangwa se umukino wa nyuma ahembwa €10000.

Abasifuzi bo ku ruhande mu mikino mpuzamahanga isanzwe ashobora guhembwa €500 ariko iyo ageze mu gikombe cy’Isi ahembwa €2500 iyo asifuye mu mikino ya playoffs cyangwa se umukino wa nyuma ahembwa €5000.

Umusifuzi wa kane uba ashinzwe ibirimo gusimbuza abakinnyi no kwerekana iminota y’inyongera na we ahembwa €2500 naho yasifura umukino wo muri playoffs cyangwa uwa nyuma ahembwa €5000.

Abasifuzi bakoresha ikoranabuhanga rya VAR bo bahembwa €3000 ku mukino mu gihe mu iyo bakoze mu mukino wa playoffs cyangwa uwanyuma bahembwa €5000.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Brianne na Dj Ira bahaye ukuri Uncle Austin watangije intambara y’amagambo ku bavanga umuziki bo mu Rwanda

Inzu 50 zafashwe n'inkongi y'umuriro

Amazu 50 yafashwe n’inkongi y’umuriro ,12 barakomereka bikabije