in

Amakuru meza ku mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Yannick Mukunzi uzwiho gukundwa n’abakobwa kubera ubwiza bwe(Amafoto)

Umukinnyi w’amavubi Yannick Mukunzi usigaye ukina mu gihugu cya Suwede amakuru ahari meza ni uko uyu musore wari umaze umwaka yaravunitse ubu yamaze gukira ubu akaba yaratangiye imyitozo yoroheje na bagenzi be bakinana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede.

Kuri ubu shampiyona z’ibihugu zabaye zihagaze mu gihe cy’ukwezi kubera ko amakipe y’ibihugu agiye kwitabira igikombe cy’isi.

Uyu mwaka Yannick Mukunzi nta mukino n’umwe yakiniye ikipe ye ya Sandvikens IF kubera iyi mvune yagize, gusa avuga ko agiye gukora cyane ku buryo shampiyona nizigaruka azakora kuburyo bwose bushoboka akigaragaza akaba yabona n’ikipe nziza.

Mukunzi Yannick akinira Sandvikens IF kuva mu 2019 ubwo yayerekezagamo avuye muri Rayon Sports nk’intizanyo, yaherukaga kongera amasezerano muri iyi kipe mu kwezi k’Ukubona 2020.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekana umukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda waje kare aje gufana Rayon Sports ubwo yakinaga na Kiyovu Sport

Fatakumavuta akomeje gusembura KNC wamwise Fatakumuvumo nyuma y’aho Gorilla itsinze Gasogi(Amafoto)