in

Hakizimana Adolphe bivugwako yamaze kumvikana na APR FC yongeye kwerekana ko umwaka utaha ashobora kutazaba ari muri Rayon Sports

Hakizimana Adolphe hashize iminsi bivugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC, yongeye kwerekana ko umwaka utaha azaba atakiri muri Rayon Sports.

Ku munsi wo kuwa mbere ikipe ya Rayon Sports ikora imyitoza ya mbere yitegura umukino yari ifitanye na Police FC, Hakizimana Adolphe yakoranye n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports ariko nyuma y’iyi myitozo uyu musore wari wagarutse ameze neza yahise yongera kubwira umutoza ko yongeye kuvunika.

Haringingo Francis amaze kubyumva yahise yibagirwa ko atari bukomeza kumwitaho kubera ko n’ubundi Bonheur amaze iminsi arimo kwitwara neza.

Ibi bimaze kujya hanze benshi bahise bibaza impamvu uyu mukinnyi akomeje kugenda yitwara gutya kandi muri iki gihe yari umuzamu mwiza wakagombye gufasha cyane ikipe ya Rayon Sports ariko aho kwita kunshingano agakomeza kugenda akwepa kwepa.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 52 aho irushwa inota rimwe n’ikipe ya APR FC ifite amanota 53, izi zose ziri inyuma y’ikipe ya Kiyovu Sports yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 56.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwagaragaye mu mashusho akora ibiteye isoni mu ruhame, yafatiwe icyemezo cya mbere n’urukiko

“Ndimwiza cyane kurusha umukunzi wawe” Dj Brianne yavuze ko aruta abakobwa bose bo mu Rwanda ndetse ko abarusha n’amafaranga