Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatanze icyizere ko ibiciro ku masoko mu Rwanda byatangiye kumanuka, bitandukanye n’umwaka ushize warangiye bizamutseho 13,9%.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, umushinga w’ivugururwa ry’ingengo y’imari, yongereweho miliyari 106,4 Frw ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 21,6% mu Ukuboza 2022 ugereranyije na 21,7% mu Ugushyingo 2022.
Dr Ndagijimana yagize ati “Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama – Ukuboza 2022 ryageze ku gipimo cya 13,9%, icyakora ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022.”
“Ibicuruzwa bimwe nk’umuceli, ibishyimbo, inyanya, amavuta yo guteka, byatangiye kumanuka. Twizeye ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2023 A na cyo kizagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko, by’ibiribwa.”