in

Abanyamakuru b’imikino basubiranyemo bapfa inkuru imaze iminsi ivuga kuri Rayon Sports

Abanyamakuru b’imikino bakomeye hano mu Rwanda basubiranyemo bapfa inkuru Sam karenzi aheruka gutangaza ivuga kubatoza bateze ikipe ya Rayon Sports mu minsi ishize.

Hashize iminsi 2 bivuzwe ko Jorgeo Piaxao na Masudi Djuma bareze ikipe ya Rayon Sports bayishinja kubirukana mu buryo butemewe n’amategeko basaba amafaranga atari make.

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’umunyakauru ukomeye wa Radio Fine FM Sam karenzi, avuga ko ikipe ya Rayon Sports yarezwe na Piaxio ayisaba amafaranga arenga Milliyoni zirenga 15 ndetse na Masudi Djuma wasabaga iyi kipe amafaranga angana na Milliyoni 32 ariko iyi nkuru ntabwo yafashwe neza n’abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abamwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye.

Nyuma y’iyi nkuru yahise itangira kugarukwaho cyane n’ibinyamakuru bikomeye by’imikino hano mu Rwanda benshi bavuga ko iyi nkuru yaje ari ukugirango bice mu mutwe ikipe ya Rayon Sports izatsindwe na APR FC mu mukino uri kuri iki cyumweru. Umunyamakuru wayitangaje ariwe Sam karenzi ndetse nabo bakora ikiganiro ntabwo babyishimiye bigera naho baza kwiyama abanyamakuru bavuga ko iki ari ikintu uyu mugabo yari yapanze kandi ari ukuri 100 ku 100.

Mu kiganiro uyu munsi bakoze kuri Fine FM babigatutseho cyane nubwo batagize abo bavuga usibye Muramira Regis wagize abo agarukaho bakora kuri Radio Rwanda barimo Reagan Rugaju, Rugangura Axel ndetse na Kwizigira Jean Claude bumvikanye bavuga ko ibi Sam karenzi yatangaje ari ukugirango bice mu mutwe ikipe ya Rayon Sports ibizwi nka Mind Game.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha abatari bake ndetse hakavugwa bimwe na bimwe biganisha ku gutsindwa kw’ikipe imwe harimo nko kuba bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yatabaje ivuga ko umukozi wa APR FC akomeje kuvugisha abakinnyi bayo ndetse n’iki twagaritseho haruguru cyatumye abanyamakuru basubiranamo.

Uyu mukino utenganyijwe kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, uzabera kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Guverinoma yatanze ihumure ku baturage bari bafite ikibazo ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko

Abasengera mu ishyamba rya Kanyarira batangiriwe n’abagizi ba nabi 2 bitwaje intwaro