in

“Gute waba uri umukene ukavuga ngo ushaka kuntereta” Umukobwa witwa Jenny yavuze ama million umusore asabwa kuba afite kuri konti kugirango abashe kuba yamutereta

Umukobwa wiswe Jenny wo  yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ibisabwa n’umusore wese ushaka kumutereta.

Yagize ati ” ni gute waba uri umukene ugashaka gutereta umukobwa mwiza? , dore ko kandi ndi mwiza! “.         Yakomeje agira ati” ese buriya abakobwa bateretwa n’abasore babakene babayeho gute? Ahubwo se babigenza ute kugirango babashe kwihangana? “.

Uyu mukobwa yavuze ko umusore wese ugomba kumutereta agomba kuba afite byibuza hejuru ya million 5 kuri konti kandi akabanza kumwereka CV (ibiranga umuntu).

Yagize ati” umusore wese ushaka ko tuvugana azane CV ye ndebe icyo yabasha gukora, kandi agomba kuba afite byibuza  million 5 kuri konti”.

Ubwo yamaraga gutangaza ibi abantu benshi biganjemo abasore ntibabyishimiye batangiye kumubwira ko bidaciye kabiri agiye kugumirwa ndetse ko hari abifuza abadafite n’atanu bababuze.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

 Umugabo ari kurira ayo kwarika nyuma yo gupimisha DNA z’abana 4 bose yabyaranye n’umugore we 

Meddy ariganje! Indirimbo z’abanyarwanda zarebwe cyane kuri YouTube