in

Gukora ibiterasoni mu ruhame ni icyaha! Dore ibihano bitegereje abantu bakomeje kugaragara barimo guterera akabariro mu modoka, mu muhanda no mu bwiherero

Muri iyi minsi hari amabanga ya byinshi byaberaga ahiherereye cyane ajyanye no gutera akabariro, asigaye asakazwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ukabona abagaragara muri ibyo bikorwa ntacyo bibabwiye.

Uyu munsi hari benshi bari gutinyuka kwiha akabyizi bari ku karubanda nko mu modoka, mu muhanda, mu bwiherero, mu tubari n’ahandi hatandukanye mu ruhame; abantu basigaye birekura nk’uko abato babyita.

Ibi bijyanye n’uko kwiha aka kabyizi bitagisaba ko umuntu muba muziranye bya cyane, kuko hari n’ababazanya amazina bamaze kumarana umusonga.

N’ubwo ubusambanyi bwakajije ku karubanda ariko, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 143 ifite umutwe ugira uti “Gukora ibiterasoni mu ruhame”, ivuga ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yatsinzwe na Tanzania ibitego birenga bibiri ataha amara masa

Tandukana no kugira ipfunwe uterwa no kugira inkovu n’amabara ufite ku ruhu rwawe! Dore igisubizo ku bantu bafite inkovu n’amabara ku mubiri byanze gukira