in

Gervinho ashobora kuza i Nyarugenge! APR FC iri mu biganiro na rutahizamu wanyuze mu makipe nka Arsenal na AS Roma

Ikipe ya APR FC ishobora kugura umukinnyi w’umunya-Côte d’Ivoire, Gervais Yao Kouassi uzwi Gervinho w’imyaka 36 wakiniye Arsenal na AS Roma, ashobora kwisanga akinira kuri Kigali Pele Stadium, cyangwa Stade Amahoro yambaye umukara n’umweru.

Nk’uko tubikesha YouTube Channel ya Rugaju Reagan Sports, avuga ko APR yamaze kohereza inzobere muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo zitoranye abakinnyi bagomba kuyigarurira izina yahoranye.

Rugaju Reagan yavuze ko mu bakinnyi APR igomba kuzana harimo na rutahizamu, Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, kugira ngo amenyereze abakinnyi bato ndetse yongere gukangura Afurika ayibutse ko APR iherereye mu Rwanda.

Nubwo izina ryatangiye kuvugwa ari Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, APR iri mu ngamba ko ishobora kumanura amazina abiri cyangwa atatu yabiciye bigacika ku Mugabane w’u Burayi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimisagara! Abaturage babyutse basanga umugabo utaramenyekana ari mu giti yapfuye – AMAFOTO

Stade yo mu Burundi ikomeje kugereranywa na Arena yo mu Rwanda yatangaje benshi – IFOTO