in

Gaz ziteje impanuka ikomeye i Rwamagana.

Ibigega bya gaz kuri sitasiyo ya SP iri mu Mujyi wa Rwamagana, byateje inkongi y’umuriro ikomeye, yangije inyubako zaho.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, bibera mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi.

Umwe mu babonye iyi mpanuka igitangira kuba yavuze ko ubwo kuri ibi bigega bari gushyira gaz mu modoka, ngo umupira bakoreshaga wacomotseho. Icyo gihe mu kigo cya Avega hari hari kuzamuka umuriro kuko hari ibintu bari batwitse bimeze nk’imyanda, uwo muriro uhura na Gaz ngo bituma umuriro wiyongera cyane n’ibindi bice birafatwa.

Undi muturage yagize ati “Njye nari mpagaze hano ngiye kubona mbona amacupa atangiye guturika ajya hejuru, mbona abakozi bose basohotse biruka bishoboke ko hari ikintu cyari kibereyemo imbere kitari cyiza, nagerageje kubabaza ntibansubiza nyuma mbona umuriro mwinshi uzamutse hejuru.”

Uyu muturage yavuze ko iyi gaz basanzwe bayigirira amakenga cyane ngo kuko ububiko bwayo bwashyizwe ahantu habi ku muhanda hegeranye na lisansi kandi hatisanzuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibizakubaho nuramuka uriye imineke buri munsi.

Abapolisi babiri barwaniye mu muhanda, rubanda rurahura(Video)