in

Gatsata: Umugore yafatanye umugabo we indaya maze umujinya awutura umwana babyaranye ashaka kujya kumuroha

Uwamahoro Francine yafatiwe n’abaturage ku kiraro gitandukanya Umurenge wa Gatsata n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge agiye kujugunya umwana we w’amezi atatu mu mugezi wa Nyabugogo nyuma yo gusanga umugabo we ari kumwe n’indaya.

Ibi byabereye ahitwa mu Kidelenga mu Murenge wa Gatsata ahagana saa mbiri n’igice z‘ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023.

Abaturage babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko batunguwe cyane n’uburyo uyu mugore yari agiye kwihekura akajugunya umwana we w’amezi atatu mu mugezi wa Nyabugogo kubera ko ngo yari amaze gusangana umugabo we indaya.

Umwe yagize ati “Njye nabonye umugabo ari kwiruka ajyana umwana baravuga ngo uyu mugore yari ajugunye umwana muri Nyabugogo kuko n’ejo bafashe umugore wajugunyemo hano umwana.”

Undi mugore yagize ati “Ngo uyu mugabo yagiye ku ndaya amuciye inyuma uyu mugore agira umujinya ajya kujugunya umwana.”

Uyu mugore yahakanye ko yari agiye kujugunya umwana ahubwo akavuga ko yamushyize hasi kugira ngo arwane n’umugabo we kubera ko hari amafaranga ye 1600Frw yari yanze kumusubiza kugira ngo ajye kuvuza uwo mwana, bituma batangira kurwana abantu bakeka ko yari agiye kujugunya umwana muri Nyabugogo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon yatakambiye ubuyobozi asaba kongera amasezerano mbere y’uko ayo afite arangira

Dore uko wategurira umwana w’amezi atandatu imfashabere akeneye (AMASHUSHO)