in

Dore uko wategurira umwana w’amezi atandatu imfashabere akeneye (AMASHUSHO)

Umubyeyi wese aba akwiye kwita ku mwana we akamuha ibere cyane ko riba rikungahaye kuri vitamin umwana akenera mu mikurire ye ariko kandi iyo igihe kigeza umubyeyi aba ashobora gutangira guha umwana we imfashabere ihabwa umwana igihe ageze ku mezi atandatu.

Iyi mfashabere ifasha umwana   kubona vitamin A n’umunyu wa Fer ,cyane ko amashereka ya nyina aba yatangiye kugabanuka , bigatuma rero umwana ahabwa imfashabere kugirango ya vitamin A n’umunyu wa fer abibone muri iyo mfashabere

Izi mfasha bere rero ugomba guha umwana mu minsi ya mbere ni imbuto cg izindi mboga zinombye neza kandi wateguranye isuku ,ku buryo umwana bidashobora kumutera ikibazo, rimwe na rimwe ukaba wabasha no guhitamo indyo umwana wawe yishimiye.

Mu minsi ya mbere ushobora kugerageza gukora intombe y’imbuto, ibiryo bisanzwe n’imboga kugirango umwana abone vitamin zose akeneye

Urugero: *  Caroti , Makaroni ,Broccoli ,Okra n’igi { ibi urabifata ukabitogosa byamara gushya neza ukabinomba neza kuburyo binoga warangiza ukagaburira umwana we ariko ukagerageza kutamuha byinshi birengeje urugero}

  • Fata igi uritekemo umureti ukoresheje amavuta macye cyane , nirimara gushya urishwanyagure urinembere hamwe n’umuneke 
  • Inkoko ,makaroni ,caroti , ibirayi  watogosheje neza warangiza ukabisya bikanoga ukabigaburira umwana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsata: Umugore yafatanye umugabo we indaya maze umujinya awutura umwana babyaranye ashaka kujya kumuroha

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye aguca inyuma