in

Galtier utoza PSG yagize icyo atangaza kuri Lionel Messi uherutse kumuta mu myitozo akagenda itarangiye

Biravugwa ko Galtier na Lionel Messi batameranye neza

Christophe Galtier, umufaransa utoza ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’u Bufaransa yagize icyo atangaza kuhazaza ha Messi ndetse n’ibyo kuba yaramutaye mu myitozo itarangiye.

Ubu inkuru irikugarukwaho cyane mu nkuru z’ibinyamakuru i Burayi ni akazoza ka Lionel Messi usigaje amezi atarenze ane ngo amasezereno ye arangire muri PSG ariko akaba ataratangaza umwanzuro yafashe.

Lionel Messi ahazaza he muri ruhago hakomeje kuba ibanga

Lionel Messi hari amakuru menshi amwerekeza mu makipe atandukanye harimo n’ayo muri Arabia Saudite nk’uko Se umubyara aherutse kugaragara muri icyo gihugu.
Nubwo bimeze gutyo , abantu ntibahagarara kubaza icyo PSG iteganyiriza uyu mukinnyi uheruka gutwara Igikombe cy’Isi.
Biravugwa ko Galtier na Lionel Messi batameranye neza

Ubwo umutoza wa Paris Saint Germain yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe na none ahaza ha Messi muri , maze Galtier yirinda kubivugaho byinshi ahubwo atangaza ko hakiri kare.

Galtier yagize ati ” Haracyari kare cyane ku kuba twavuga kongera amasezereno kwa Messi. Ndabizi Messi n’abamuhagarariye na perezida baganira byinshi ku kuba Leo yazaba ari hano umwaka utaha”.

Galtier kandi yabajijwe kubivugwa ko atabanye neza na Messi dore ko bivugwa ko yanamutaye mu myitozo kuwa kabiri itarangiye , maze Galtier ubwe asubiza ko Messi yishimye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Carlos Allos Ferrer utoza Amavubi yatangaje abakinnyi yahagurukanye bajya guhangana na Benin

Biryoheye amaso pe! Mu kirere cya Kigali haraye handitswemo amagambo mu buryo buryoheye amaso – AMAFOTO