Mu ijoro ryakeye mu Rwanda hagurukijwe drone zirenga 100 kugira ngo bandike amagambo aha ikaze abazitabira igikombe cy’isi cy’abavetera kizabera mu Rwanda.
Iki gikorwa cyabereye kuri Kigali Convention Centre [KCC] mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2023.
Mu kirere banditsemo amagambo atandukanye nka VCWC”, izina rihagarariye Veteran Clubs World Championship; “Home of Legends”; “FERWAFA”; “Visit Rwanda”; “D-420” igaragaza iminsi isigaye ngo irushanwa rikinwe na “MAY 2024” yerekana ukwezi rizaberamo.
Mu gukora icyo gikorwa hifashishijwe drones zisaga 120 zagendaga zegeranya inyunguti mu kirere kugira ngo bakore amagambo yanditse mu kirere.
Iki gikorwa yatunguye benshi ndetse kiranabanezeza kuko ibyo ntabwo byari bizwi i Rwanda.
AMAFOTO

















