in

Gakenke : umugabo afatiwe mu rugo rw’abandi asambana barwana inkundura

Mu Karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umugabo wasanzwe mu rugo rwa mugenzi we amuca inyuma bigatuma barwana inkundura.

Amakuru avuga ko umugabo witwa Kanani Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Gikingo, Akagari ka Bushoka mu Murenge wa Ruli yaguwe gitumo na nyirurugo witwa Dukundane Jean Nepomuscene ari kumusambanyiriza umugore.

Byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2022, ubwo nyirurugo yasangaga umugore we witwa Mutuyimana Jeannette ari gusambana na Kanani, iwe mu cyumba.

Nyirurugo yatemye umusambane mu mutwe, ku rutugu no ku itako ry’iburyo, atema n’umugore we mu mugongo amuca n’urutoki rw’agahera ku kiganza cy’ibumoso.

Muri iyi mirwano yahoshejwe n’abaturanyi, nyirurugo nawe yakomeretse ku kuboko ubwo aba bombi barwaniraga umuhoro.

Bivugwa ko aba bagabo ibyabo byatangiye bose bajyanwa mu bitaro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yavumbuye ko umugore arwaye SIDA nyuma y’imyaka 3 babana

Nyuma yo kwirukana Twizerimana Onesme, Police FC igiye gusezerera abandi bakinnyi bane biganjemo abakunda guhamagarwa mu Amavubi