in

FERWAFA yakojeje isoni Gasogi United, KNC atera intambwe igana muri FIFA

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [FERWAFA], ryasubije umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ko ikirego aregamo Nsabimana Céléstin, nta shingiro gifite.

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino warangiye utavugwaho rumwe.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yahise atanga ikirego muri Ferwafa avuga ko uwasifuye uyu mukino, Nsabimana Céléstin, atabaniye ikipe abereye umuyobozi ndetse ko afite n’ibibihamya.

Nyuma yo kugenzura ibikubiye muri iki kirego, abayobora Akanama Nkemurampaka, basubije uyu muyobozi ko ikirego yatanze nta shingiro gifite nyuma yo kugenzura ibyemezo byose umusifuzi yafatiye muri uyu mukino.

N’ubwo kugeza ubu FERWAFA itigeze itangaza ibyo yasubije KNC, ariko amakuru dukesha UMUSEKE ni uko uyu muyobozi yabwiwe gusubiza amerwe mu isaho.

Hari andi makuru yizewe avugwa ko KNC yiteguye gutanga ikirego muri FIFA, ibi akaba yaranabitangarije itangazamakuru avuga ko ubuyozozi bw’umupira w’amaguru butagarukira mu Rwanda gusa.

Ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 36, mu mukino w’umunsi wa 21 izacakirana na Mukura Victory Sports kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Murindwa
Murindwa
1 year ago

Ariko ko KNC ashaka gukanga abantu ra?Uko atsinzwe azajya yiriza ngo bamwibye!!Muzamvwire umukino yatsinzwe yigeze yemera ko atibwe!Gusa inama namugira Nuko yashyira agapira hasi .Ibyo kujyana ikirego muri Fifa ashobora kuzaseba.

Ariel Wayz nyuma yo kugaragara yambaye umukenyero yibasiwe na benshi bavuga ko nta munyarwandakazi wishyirishaho ibitatuwaje 

Joachiam Ojera yarushijeho gutaha imitima y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma y’icyifuzo yahaye Perezida Uwayezu Jean Fidele