in

Fatakumavuta yararanye inkweto nyuma y’ibyo umugore wa Safi Mafiba yamukoreye

Fatakumavuta uherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze album ye yise Fatalogy aho izaba igura amadolari 1000 ya Amerika (USD 1000) yararanye inkweto nyuma yuko Niyonizera Judith abaye umuntu wa 3 uguze album ye.

Nkuko amashusho dukesha ISIMBI TV abigaragaza, Fatakumavuta yatunguwe no kubona Judith yarafashe icyemezo cyo kugura album ye (Fatalogy). Ubwo Fatakumavuta bamushyikirizaga ibandari ry’amafaranga yari yoherejwe na Judith Niyonizera, yadabwe n’ibyishimo cyane ndetse abura uko yifata bigaragarira amaso ko yishimye cyane.

Fatakumavuta yashishikarije abandi banyarwanda baba muri diaspora gukomeza kugura album ye ndetse anabasaba guha agaciro ibihangano nyarwanda bagura ibikorwa by’abahanzi birimo album, indirimbo n’ibindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abastar nyarwanda batigeze bisondeka mu guhitamo abakobwa bakundana (Amafoto)

Ikipe ya Tunisia yazanye umu Miss kuyikinira muri #Africavolleychampionship2021 (Amafoto)