in

NDASETSENDASETSE

Abastar nyarwanda batigeze bisondeka mu guhitamo abakobwa bakundana (Amafoto)

Mu Rwanda hari abastar batandukanye bagiye bashimirwa na benshi ko bafite abakobwa bakundana beza ku maso ndetse banateye neza. Muri abo ba star harimo benshi baba mu Rwanda ndetse ababa hanze y’U Rwanda. Muri abo bose twabahitiyemo abastar 7 aribo aba bakurikira.

1. Yannick Mukunzi

Yannick Mukunzi ni umukinnyi w’ikipe y’U Rwanda, Amavubi. Yannick yashimiwe kuba ari mu rukundo na Iribagiza Joy ndetse nyuma y’igihe bari bamaze bakundana kuri ubu bamaze kubana nk’umugabo n’umugore  ndetse bibarutse n’umwana wabo w’imfura.

2. The Ben

The Ben ni umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Amerika. Uyu muhanzi yashimiwe kuba ari mu rukundo na Uwicyeza Pamella, umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Kuri ubu aba bombi bari mu rukundo rutajegajega ndetse biranahwihwiswa ko vuba aha benda kurushinga.

3. Emmy

Umuhanzi Emmy ni umwe mu bahanzi baba muri leta zunze ubumwe za Amerika. Emmy yashimiwe kuba ari ku rukundo n’umukobwa witwa Umuhoza Joyce. Aba bombi ntibahwema kwandikirana amagambo akomeye y’urukundo ndetse kugeza kuri ubu urukundo rwabo rugenda rumera neza uko iminsi yicuma.

4. Yverry

Umuhanzi Yverry ni umwe ku bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda. Yverry amaze igihe kinini ari mu rukundo n’umukobwa witwa Vanessa Uwase.

5. Meddy

Umuhanzi Meddy nawe ni umwe mu bastar bashimiwe kuba atarigeze yisondeka mu guhitamo umukunzi we, Mimi Mekfira. Kuri ubu Meddy na Mimi babana nk’umugabo n’umugore muri Texas ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.

6. Producer Clément 

Producer Clément uyobora inzu ya Kina Music nawe ni umwe mu bastar nyarwanda batigeze bisondeka mu gihitamo umukunzi. Kuri ubu Clément abana n’uwo yakunze kuva kera ariwe Butera Knowless ndetse bamaze no kubyarana abana 2 b’abakobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Iraa, Gitego na Anita Pendo bakiniye umupira muri studio (Amafoto)

Fatakumavuta yararanye inkweto nyuma y’ibyo umugore wa Safi Mafiba yamukoreye