in

FA y’u Bwongereza yahannye Liverpool na Everton!

Akavuyo katejwe na Jordan Pickford na Andy Robertson

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ( FA) ryatangaje ko ryahannye ikipe ya Liverpool na Everton kubera imyitwarire mibi abakinnyo bayo bagaragaje mu mukino wahuje aya makipe abarizwa i Merseyside.

Kuwa Mbere w’icyi cyumweru nibwo habaye umukino w’amakipe y’amakeba abarizwa i Merseyside, uyu mukino wari wahuje Liverpool na Everton ukarangira Liverpool itsinze ibitego bibiri ku busa bwa Everton.

Akavuyo katejwe na Jordan Pickford na Andy Robertson

Muri uwo mukino ku munota wa 86 habaye akavuyo mu kibuga katejwe na Andy Robertson na Jordan Pickford ubwo Robertson yashotaga umupira kandi basifuye bigatuma Pickford aza akamusunika.

Ibyo bimaze kuba byatumye n’abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura barimo Virgil van Djik na Conor Coady afantije na Andre Onana n’abo baza mu kibuga gushondana. Ugushwana kwabo kwatumye Robertson na Jordan Pickford bahabwa amakarita y’umuhondo.

Ako kavuyo katumye n’abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura binjira mu kibuga

Ku munsi w’ejo nibwo FA yasohoye itangazo ivuga ko yahannye Liverpool na Everton kubera kutabasha guturisha abakinnyi bazo baba ababanje mu kibuga ndetse n’abari ku ntebe y’abasimbura, gusa FA yavuze ko izi kipe zombi zimerewe kujurira bitarenze kuwa mbere.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yavuze ideni rikomeye arimo umwana we ,anasaba abandi bagore gushishoza

Dore amafoto y’inkumi z’ibyamamare zimaze kurya ku mafaranga ya Tour du Rwanda harimo nka Shaddy Boo, Kate Bashabe Bijou