in

Erling Braut Haaland ntahari ku mikino y’ikipe y’igihugu cye

Halaand utazaboneka ku mikino ya Espagne na Georgia

Erling Braut Haaland, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Noruvuje ( Norway) ntikitabiriye imikino yayo kubera imvune.

Kuri ubu abakinnyi benshi bari mu makipe atandukanye y’ibihugu byabo mu kwitegura imikino y’ibihugu. Gusa hari abakinnyi batari guhirwa kubera ibibazo by’imvune bari kugira.

Kuri ubu rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Noruvuje , Erling Braut Haaland nawe yamaze kuva mu bakinnyi iyi kipe izifashisha mu mikino izakina na Espagne na Georgia mu gushaka itike y’igikombe cy’ Uburayi 2024.


Muganga w’ikipe y’igihugu ya Noruvuje yavuze ko Haaland yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wahuje Manchester City na Burnley muri ¼ cya FA Cup.
Halaand utazaboneka ku mikino ya Espagne na Georgia

Haaland umeze neza kuko ubu amaze gutsindira Manchester City ibitego 42 mu mikino 37 gusa, Haaland kandi amaze gutsindira ikipe ye y’igihugu ibitego 21 mu mikino 23.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BIRATANGAJE : Umwana w’imyaka 13 akorera amafaranga menshi cyane

Babyeyi mube maso! Umukozi wo mu rugo yibye umwana nyuma y’ibyo nyirabuja yamubwiye