in

Eric Semuhungu yatewe agahinda n’ibirigukorerwa umuhanzi Meddy

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka umuhanzi Meddy yakomeje kugarukwaho n’ibitangazamakuru binyuranye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga , ku nkuru zavugaga ko ngo uyu muhanzi yaba akubitwa n’umugore we Mimi ,nubwo nta gihamya cyari gihari cy’uko uyu muhanzi koko ibimuvugwaho byaba aribyo.

Nyuma yaho n’ubundi binyuze ku rubuga rwa twitter abantu batandakunye bagiye bibasira uyu muhanzi ,kugeza ubwo mu cyumweru gishize ,yandikaga kuri twitter ko amafaranga atari byose ,maze abakunzi b’umuziki bakamugaragariza uburakari bukabije.

Eric Semuhungu usanzwe utuye muri America ,akaba n’umwe mu banyarwanda bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ,yababajwe n’abibasira uyu muhanzi abagenera ubutumwa , Eric Semuhungu yagize ati:

Since day one sindamenya icyo muziza MEDDY RWANDAN MUSICIAN ashobora kutavayo ngo avuge ariko Deep & down ibyo Mu Mu bullying bimugeraho erega nyuma yo kuba ari umuhanzi ni umuntu nkamwe Mwese, actually n’imwe mutera umuntu depression, ubwanyu namwe muri depressions zigendera, nonsense ,stop cyber bullying please.”
Eric Semuhungu yakomeje agira ati:” Ntabwo muzi The guy what his going through after loosing her Mom ,ubundi uretse kwigira nyirandabizi umenya amakuru y’umuntu utuye muri Amerika gute utararenga numupaka wa Gatuna? Ubundi baca umugani mu kinyarwanda ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Narinziko uri isugi” Alyn Sano abajijwe ntiba yari yaryamana n’umusore batangazwa n’igisubizo yabahaye

Umukinnyikazi wa filime Lisa Loring yitabye Imana