in

Emmy wiyemeje gukora amateka nk’aya Israel Mbonyi yashize hanze indirimbo yakozweho na Bob pro ukorana na Element

Emmy wiyemeje gukora amateka nk’aya Israel Mbonyi yashize hanze indirimbo yakozweho na Bob pro ukorana na Element

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana TWAGIRUMUKIZA Emmanuel ukoresha izina rya Emmy yashyize hanze indirimbo nyuma y’amazi arenga 6 ashyize hanze indi yitwa “Ubwami bwiza”.

Uyu muhanzi avuga ko we yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubuzima bubi yari abayemo kugera aho iwabo bari ku rwego rwo gusabiriza. Uyu muhanzi ukoresha Emmy Official ku mbuga nkoranyambaga ze, afite intego yo kugera ku rwego ruri hejuru akaba yarenga Israel Mbonyi ndetse na Bethel Music afata nk’abahanzi bakomeye.

Mu kiganiro Emmy yagiranye na YEGOB, yatubwiyeko indirimbo ye ya Kabiri yashyize Hanze yitwa NISANZEYO yayikoze amaze kumurikirwa n’umucyo mu mutima none ashima Imana.

Yagize ati” Indirimbo nashyize hanze yitwa NISANZEYO. Iyi ndirimbo nayikoze kubera nari maze kumurikirwa n’umucyo nyandika ndi mu mashimwe. Muri NISANZEYO, mba mvuga ko nashatse urumuri rwarasira mu mutima ndarubura ariko ku musaraba nisanzeyo kuko nahiriwe nyuma yo kuva mu buzima bubi ndigushima Imana.”

Iyi ndirimbo Emmy yashyize hanze, yatubwiye ko yayikoze nka Live Recording ikorwa na Bob pro usanzwe azwi cyane mu muziki w’u Rwanda afatanyije na Elie Pro.

NISANZEYO BY EMMY YIREBE UNYUZE AHA👇

UBWAMI BWIZA iri hanze yirebe unyuze aha👇

UBWAMI BWIZA by EMMY

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports imaze gutangaza umufatanyabikorwa wayo mushya ugiye kujya ayiha amamiliyoni

Umunyamakuru Lorenzo uzwi mu makuru y’imikino yarohamye muri yanyanja ihangayikisha benshi