in

Element Eleeeh yageze ku gahigo kari gafitwe n’abahanzi b’ibyamamare nka Meddy ndetse na The Ben

Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh yisunze abahanzi bagenzi be babarizwa munzu ifasha abahanzi Nyarwanda ya 1:55 Am Entertainment aribo Bruce Melodie na David Rubangura urimo kwitwa Ross Kana bakuyeho agahigo kari gafitwe n’abahanzi b’ibyamamare mka Meddy na The Ben.

Aba bahanzi babinyujije mu ndirimbo bise ‘Fou de toi’ baciye agahigo ko kugira indirimbo ibashishije kurenza ibihumbi 400 by’abayirebye mu munsi umwe (24hrs) biyongera kuri Meddy na The Ben bari barabikoze.

Aka gahigo kari gafitwe na Meddy wabikoze mu ndirimbo yise ‘My Vow’ irimo umugore we Mimi aho yagize ibihumbi 500 mu masaha 24 gusa.

Undi muhanzi wari waraciye aka gahigo ni The Ben wari wiyambaje Diamond Platnumz mu ndirimbo bise ‘Why’ yabaye isereri muri rubanda.

Usibye kuba iyi ndirimbo ‘Fou de toi’ irimo kubica mu Rwanda, ni nayo iyoboye urutonde rw’indirimbo zikunzwe mu gihugu cy’u Burundi naho muri Uganda ikaba iya 19 ukunzwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuhamya: Uko umunyarwandakazi yaciwe intoki kubera ibiyobyabwenge (Amafoto)

Yakozagaho igahita ijyamo! Umusore wari uri kwimenyereza umwuga w’ubwarimu yateye inda abanyeshuri 24, abarimu ndetse n’umuyobozi w’ishuri amusigira akabuto