in

Dore urwitwazo APR FC irimo kwitwaza kugira ngo ntiyegere Adil ngo basabe imbabazi

Tariki ya 14 Ukwakira ni bwo Adil yamenyeshejwe ko yahanishijwe ukwezi ashinjwa guteza umwuka mubi mu ikipe no guhindanya isura yayo.

Uyu mutoza wijunditse ubuyobozi avuga ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko yahise yerekeza iwabo.

Impamvu iki kibazo gikomeye ni uko mu gihe impande zombi zakwitabaza inzira y’amategeko, APR FC iramutse itsinzwe yacibwa miliyoni 570 Frw.

Iminsi y’igihano ku mutoza wa APR FC yararangiye gusa ariko ntabwo uyu mutoza yongeye kugaruka kubera ko yasize yemeje ko bazakizwa n’inkiko ariko kubera ko APR FC itari yaregwa, bari bategereje umukozi wabo.

Impamvu za mbere zirimo gutuma APR FC itegera umutoza Adil ngo bakemure ikibazo, ni uko bizeye umunyamategeko uturuka mu bubirigi uzobereye ibintu by’umupira w’amaguru ndetse bakaba bitwaza ko bagomba guhana umukozi wabo uko bashaka mu gihe yaba yakoze amakosa.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gisupusupu yanyuze mu buzima bushaririye pe, ahishuye umukecuru yahingiye akamwambura akicwa n’inzara

amafoto; umwe mu basore b’abanyamideri bagezweho mu rwanda yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa buri buri