in

Gisupusupu yanyuze mu buzima bushaririye pe, ahishuye umukecuru yahingiye akamwambura akicwa n’inzara

Gisupusupu yanyuze mu buzima bushaririye , ahishuye umukecuru yahingiye akamwambura akicwa n’inzara.

Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bake banditse amateka mu muziki w’u Rwanda, mu buryo benshi batakekaga.

Amashusho ye acuranga umuduri yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga niyo yamubereye intangiriro yo kwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga, afashijwe na Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, Nsengiyumva yavuze ko n’ubwo yakora umuziki akagera ku gasongero k’abanyamuziki cyangwa se akagira n’amafaranga afatika, bigoye kuzibagirwa umukecuru yahingiye ntamwishyure.

Yavuze ko igihe kimwe yabyutse, mu rugo nta kintu cyo kurya gihari, buri wese amwitezeho kuzana ifunguro ritunga umubiri. Yagiye gushaka akazi ko guhingira abandi, ajyana n’umugore we babona akazi ko guhingira umukecuru.

Ubwo bari basoje, uwo mukecuru yababwiye kugaruka nyuma akabishyura avuye gushora (kugurisha) ikawa, hanyuma Nsengiyumva amusaba kuba abahaye ibishyimbo byo kurya, igihe cyo kubishyura agakuraho agaciro k’ibyo bishyimbo.

Uyu mukecuru ngo yabwiye Nsengiyumva ko nta bishyimbo asigaranye, ko n’ibyo amaze iminsi ari kurya ari iby’umukazana we yamuhaye.

Yavuze ko iminsi itatu yashize atarahembwa ayo mafaranga bakoreye, yayamurekeye. Kuva ubwo akomeza kubizirikana kugeza n’ubu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye igihe izuba rizagera aho rikarigita abantu bagasigara mu mwijima n’ubukonje

Dore urwitwazo APR FC irimo kwitwaza kugira ngo ntiyegere Adil ngo basabe imbabazi