in ,

amafoto; umwe mu basore b’abanyamideri bagezweho mu rwanda yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa buri buri

Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Aya mafoto yafashwe nyuma y’umwanya munini uyu musore yari amaze atunganya umushinga amazemo iminsi ugamije kubungabunga ibidukikije azamurika ku wa 3 Ukuboza 2022 akaba yasabye abamukurikira kugerageza gushakisha izina azawita.

Benshi mu babonye iyi foto y’uyu munyamideli bayakiriye mu buryo butandukanye.

Imbabazi yagaragaje ko yakunze iyi foto amusaba ko yazayikoramo ikibumbano, igitekerezo cyashyigikiwe na Nirere Shanel.

Imbabazi yagize ati “Iyi foto uzayikoremo ikibumbano cyawe.”

Nirere Shanel yagize ati “Yego Mbabazi icyo ni cyo gitekerezo cya mbere nagize nkibona iyi foto.”

Uwiyita Joli tropisme, yanditse agira ati “Moses ntabwo nari niteguye iyo foto ya mbere.”

Uwiyita Umunyatogo yanditse agira ati “Jya wambara wikwize.”

Daniel boco yagize ati “Byantwaye umwaya munini kugira mbashe kubona ko inyuma hari ikirunga.”

Sangwa Janvier we yagize ati “Iyi foto ni iy’ikinyacumi koko.”

Isimbi Queen we yibazaga niba kwambara ubusa ari bimwe mu bigize imideli.

Turahirwa ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda; yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ mu 2015, ikaba imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake.

Imyambaro iheruka iyi nzu yashyize hanze ni iyo bise ‘Imandwa’ yasohotse mu 2021 na ‘Imandwa zose’ yasohotse mu 2022.

Turahirwa afite impanyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no guhanga imideli ‘Masters in collection design’, yakuye mu ishuri rya Polimoda ryo mu Butaliyani.

https://twitter.com/MosesTurahirwa/status/1592430648496881664?t=q2-Az8UBOaDIs65YlO03sg&s=19

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urwitwazo APR FC irimo kwitwaza kugira ngo ntiyegere Adil ngo basabe imbabazi

Dore ibintu 5 bizakwereka ko ukwiye gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwo mukundana