in

Dore impanuka ikomeye umwana w’uruhinja arokocyeyemo

Abantu batanu barimo uruhinja barokotse impanuka ikomeye y’igikamyo ,abandi barakomereka bikabije ,ubu bakaba barikwitabwaho n’abaganga .

Ni impanuka yabereye mu muhanda mugari wa Makambako-Njombe-Songea mu gihugu cya Tanzania ,aho igikamyo cyo mu bwoko bwa lorry cyacitse  feli kikahuranya imodoka 2 zo mu bwoko bwa  toyota .

Iyi modoka y’ikamyo bivugwa ko yabuze feli ikagonga imodoka 2 abantu bari bazirimo n’abari hafi yazo bagakomereka bikabije ariko kubw’amahirwe ntihagire uwitaba Imana ,ndetse ikinyamakuru Millard ayo dukesha iyi nkuru kikaba kivuga ko mu barokotse harimo n’uruhinja.

Icyakora nanone mu mafoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Millard ayo bigaragara ko imodoka ya Lorry n’iyo yagonze zose zangiritse kuburyo bukomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwe Elon Musk ahuye n’akaga katarabonwa n’uwari wese mu mateka ya muntu

No mu birunga yagezeyo: Umuhanzikazi ukomeye w’umunyamerika Camila Cabello akubutse mu Rwanda mu biruhuko