in ,

Dore ibyo ukwiye kwirinda mu gihe utewe indobo n’uwari umukunzi wawe.

Frustrated sad wife taking off the wedding ring, Young couple breaking up divorce concept

Bijya bibaho ko umusore n’inkumi baba bari mu rukundo rwamaze gufata intera yo hejuru ku buryo umusore aba avuga ko yamaze gufata umwanzuro n’umukobwa kaba yaramaze gufata umwanzuro. Nyamara ku munota wa nyuma, umwe ashobora kubona ko atakibashije gukomezanya n’undi akaba yamusaba guhagarika iby’urukundo rwabo.

Icyo gihe iyo bigenze gutyo akenshi usanga abakobwa aribo bananirwa kubyakira ariko hari n’abasore bigora kwakira ikintu nk’icyo.

Dore ibyo uzirinda bizagufasha kwakira vuba ibyakubayeho, ubuzima bugakomeza:

1. Gutekereza ko ari ikosa ryawe.

Yego birashoboka ko impamvu yo gutandukana kwanyu ishobora kuba yaturutse kuri wowe ariko na none igihe wasabye imbabazi ku ikosa wakoze cyangwa se rikaba nta niryo uzi, wikomeza kwishinja ko uri umunyamakosa. Urukundo rubaho hagati y’abantu bubahana, banakundana. Iyo umwe rero ahisemo indi nzira, nta mpamvu yo gukomeza kwibazaza no kwicuza.

2. Kumva ko nta wundi uzabona umeze nkawe.

Nubwo wamukundaga cyane ariko na none umuntu uhisemo kukureka nuko waba afite andi mahitamo. Si byiza rero ko ukomeza kumuha umwanya mu mutima wawe ngo wumve ko nta wundi muntu uzabona umeze nkawe. Niba wiyemeje gutangira ubundi buzima, ujye wirinda gukomeza kumugereranya n’abandi muhuye. Yaragiye ntazagaruka, nta yandi mahirwe umufuteho.

3. Gufata umwanya wo kumwiyibutsa.

Kwibuka uwo mwahoze mukundana bibaho ariko ntukwiye kubiha umwanya cyane. Si byiza ko usubira mu butumwa mwandikiranaga kuri telefoni,whatsapp, facebook n’amabaruwa ngo ubisome. Ibyo biza ushaho gutuma umukumbura kandi utakimufiteho uburenganzira. Ni ibyo kugutesha umwanya wawe gusa.

4. Kujugunya ikintu cyose kimukwibutsa.

Nubwo atari byiza gusoma ubutumwa bukubitsa uwo mwahoze mukundana, ariko na none si byiza ko wabijugunya , ngo ujugunye impano yaguhaye n’ibindi. Cyane cyane mu gihe ugifite uburakari bukaze, ujye wirinda gufata umwanzuro nk’uwo. Ujye ureka ubanze utuze nibwo uzamenya icyo wakoresha ibintu bimukwibutsa.
Kureba filimi z’urukundo. Niba mu gihe ureba filimi z’urukundo wajyaga umera nkaho muri kumwe kandi akuri kure, igihe mugitandukana ujye uzirinda kuko zizarushaho kugukomeretsa. Ushobora kwibanda ku bintu bifasha abantu bamaze gutandukana n’abakunzi babo. Nko kumva indirimbo ziguhumuriza ko uzabona undi, kureba filimi zikuremamo icyizere, ugashaka ibindi bintu bikurangaza n’ibindi.

5. Kwishyiramo icyizere ko azagaruka.

Niba ubona ko byarangiye, akaba yaragusezereye akomeje, wikomeza guhatiriza. Komeza ube wowe niba afite umutima wo kugaruka bizikora utiriwe umuhendahenda.

6. Guhisha amarangamutima yawe.

Niba umutekerejeho ukumva ushaka kurira, ujye ufata umwanya urire wimare agahinda ibyo bizatuma umubabaro ufite ugushiramo vuba. Ushobora no kubyandika ahantu nkaho hari umuntu ubwira cyangwa se ukabiganiriza inshuti yawe wumva wizeye. Naho iyo ubigumanye ubwawe bituma urushaho kubura amahoro.

7. Guhita ushaka undi ako kanya.

Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe ushobora kuba wumva ushaka kuba uri kumwe n’undi kuko wenda ugera amasaha mwavuganaga ukabura uwo muvugana, kumva ushaka uwo mwasohokana n’ibindi. Icyo gihe uba ugomba kwitonda kuko ushobora gufata uwo ubonye wese utanamukunze, ari mu rwego rwo kukwibagiza uwo mwahoranye gusa. Ihe akanya rero uzinjire mu rukundo waramaze kwivanamo uwa mbere.

Mu gihe rero wakundanaga n’umusore akakwanga ukimukunda, ibi ni bimwe mu byagufasha kwiyakira vuba igihe ibyirinze. Nicyo kimwe no ku basore banzwe n’inkumi bakundaga, ibi twavuze haruguru nabo bakwiye kubyirinda kugirango badakomeza kuba imbata y’urukundo rwahise.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abajura bakubitishijwe inkuba nyuma yo kwiba agatubutse.

Video ya ShaddyBoo ari gu twerking yaciye ibintu kuri snapchat