in ,

Dore ibintu by’ibanga utigeze umenya mu buzima bwa Butera Knowless

Uyu munsi YEGOB.RW yifuje kukugezaho ibintu ushobora kuba utazi ku muhanzikazi Butera Knowless akaba n’umufasha wa producer Clement.Umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bakunzwe cyane mu gihugu ndetse no hanze yacyo

Image result for knowless na clement

10.Knowless yize amashuri abanza  ku Nyamirambo-Kigali mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo-Kigali  mu ishuri rya APACE.

9.Knowless yavutse 1 Ukwakira 1990 avukira mu karere  Ruhango ahahoze hitwa Gitarama ikindi kandi ni ikinege

8.Knowless yatangiriye kuririmba muri korali y’abadivantitse b’umunsi wa karindwi yitwa Maranatha

Image result for knowless muri korali

7.Kuba Knowless na Safi barasengeraga mu itorero rimwe ry’abadivantitse ndetse no kuba barasurana nk’inshuti zisanzwe  byatije umurindi uko biyumvaganamo maze birangira bakundanye urukundo rw’amateka.

6.Urukundo rwa Knowless na Safi rwageze aharyoshye muri 2010 maze rugabanya umuvumba ,runazima mu mwaka wa 2011

Image result for knowless na safi

5.Mu mwaka wa 2012 yinjiye muri kina music maze ahita akora indirimbo”Warurihe” byavuzwe ko yumvikanishaga ko yicuzaga igiye yataye akundana na Safi,muri iyi ndirimbo yagize ati”Imana nagize ni uko namenye ko nayobye nkagarukira igihe […] Nsigaye nibaza uko nabagaho utaraza, wanyibagije amateka mabi nagize mu rukundo!” nyuma yo gukora iyi ndirimbo yamaze imyaka isaga 4 adafite umukunzi ,aribwo yaje gukundana na producer Clement nyuma gato baita barushinga.

Image result for knowless na safi

4. Knowless indirimbo ye ya mbere yayikoreye muri Unlimited Records,icyo gihe yakundanaga na Safi ndetse ngo niwe wamuherekezaga muri studio incuro nyinshi,ndetse ngo n’umunsi akora indirimbo ye ya mbere “Nyumva” yari kumwe na Safi muri Studio.

3.Knowless  buriya ngo yikundira kurya IBIJUMBA n’IMYUMBATI

2.Knowless ngo ikintu kimubabaza cyane mu buzima ngo n’ibintu byinshi amaze kugeraho mu muziki ariko akaba nta muntu n’umwe mu babyeyi be haba Mama we Cg Papa wo kubimurikira..!

Image result for knowless akiri muto

1.Knowless niwe muhanzikazi ufite ibihembo byinshi mu gihugu mu myaka isaga 7 amaze mu muziki (birimo  Primus Guma Guma Super Star na salax awards na Bingwa Music Awards yakuye muri Kenya n’ibindi. )

Image result for knowless atwara guma guma

Bonus: Mu ndirimbo nyinshi Knowless yakoze nawe atazi umubare wazo..buriya ngo indirimbo akunda cyane ni iyitwa ngo “ICYIZERE”.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Baaza
Baaza
6 years ago

ESCAF ni Nyamirambo mwa bantu mwe

Liverpool igiye kugura umukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka yayo yose

Umva ibintu bidasanzwe Arsenal yakoreye Sanchez na Ozil nyuma yuko bagaragaje ko bashaka kuyivamo