in ,

Liverpool igiye kugura umukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka yayo yose

Ikipe ya Liverpool isanzwe imenyerewe kudakunda kurekura amafaranga mesnhi ku bakinnyi mu gihe cya Mercato, ubu noneho igiye guca agahigo k’umukinnyi uhenze yaguze mu mateka yayo kubera umwana w’umunyafurika w’imyaka 22 gusa y’amavuko Naby Keita usanzwe akinira ikipe ya Leipzig mu budage.

Mu cyumeru gishize hari hasohotse amakuru avugako niba Liverpool yifuza kugura Naby Keita ukomoka muri Guinee igomba gutanga byibuze miliyoni 55 y’amayero, aya akaba ari amafaranga menshi ku ikipe nka Liverpool kuko umukinnyi uhenze iyi kipe yaguze mu mateka yayo ni Andy Caroll ikaba yari yamuguze miliyoni zisaga 40 z’amayero.

Liverpool rero ikaba yarakoze ibyo yasabwe na Leipzig kuko nkuko Daily Mirror yabitangaje Liverpool yamaze kwemerera Leipzig akayabo ka miliyoni 58 z’amayero ndetse Naby Keita nawe umushara w’ibihumbi 140 by’amayero ku cyumweru uramutegereje.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abanyamakurukazi 5 bakundwa n’abantu benshi mu Rwanda kubera amajwi yabo meza cyane

Dore ibintu by’ibanga utigeze umenya mu buzima bwa Butera Knowless