in

Bimwe mu bintu byoroheje cyane abagabo baba bashaka iyo bari mu rukundo.

Abagabo muri kamere yabo ntibakunda ibintu byiraha, ndetse ahanini usanga banashimishwa n’utuntu duto cyane, usanga akenshi tunagoye kutumenya, ariko urubuga rwa internet yourtango.com ruvugako hari ibintu 10 byoroheje abagabo bakunda kandi bakanezezwa nabyo.

Dore 7 muri byo ni ibi bikurikira:

1.Kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo

Abagabo ngo bishimira kandi bagakunda abagore babitaho bakanabagaragariza urukundo harimo nko kumuha impano zitunguranye kabone n’ubwo yaba ihendutse, kumutegurira ifunguro akunda umutunguye, kumubwira ko akurutira abandi bagabo bose n’ibindi.

2.Kwerekwa ko gukorana imibonano mpuzabitsina nabo ari iby’agaciro

Burya ngo abagabo benshi bakunda abagore babereka ko bishimiye gukorana imibonano mpuzabitsina nabo bakabonako atari ukubihatira abagore babo ahubwoko nabo baba babakeneye. Birabashimisha cyane kandi bakabikunda kuruta abagore basa n’aho babihatirwa cyangwa se batabyitayeho.

3. Ukuri

Burya ngo abagabo aho bava bakagera banga umuntu ubabeshya, ahubwo ubakoreye ikosa ugasaba imbabazi ubabarirwa vuba ariko ngo iyo akuvumbuye wamuhishe ukuri niho bishobora kuba bibi murukundo cyangwa se no murugo

4. Umutuzo

Burya ngo n’iyo baba bajya basahinda ariko bakunda abagore babaha umutuzo , kuko ngo bituma bumva baguwe neza, ntibakunda abagore babajagaraza, babatesha umutwe, ahubwo bifuza ababatwara gahoro.

5. Gutegurirwa ifunguro rya nijoro

Kuko ngo abagabo baba biriwe mu kazi burya ngo amafunguro ya saa sita ntakintu kinini amara mukubagarira urukundo, ariko ngo iyo batashye bakitse imirimo baba bashaka ko abagore babo babitaho bakabategurira amafunguro, aha rero ngo usanga bayafashe banezerewe kandi bikavuga byinshi mu buzima bwabo kuko ngo aricyo gihe baba babonye cyo gutekereza no kuruhuka bitonze, rero ngo iyo umugabo abikorewe biramushimisha cyane

6. Kumvwa

Bakunda gutegwa amatwi kuko ngo bibereka ko bahawe agaciro.

7. Ubukwe

Abagabo bakunda kandi bakishimira gukora ubukwe, gusa ngo bagaakunda kugira ikibazo cyo guhitamo uwobazabana ubuzima bwose kuko batinya guhemukirwa cyangwa se kubaho ubuzima batishimiye nyuma yo kurushinga iyi ngo akaba arinayo mpamvu benshi muri bo usanga biyemeza kurushinga bamaze gukura bifatiye icyemezo batazicuza. Kandi ngo uwabukoze agahirwa murugo rwe yishimira kubivuga no kuba muri ubwo buzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yasezerewe mu marushanwa nyafurika itsinzwe 3-1

Dore ibintu 15 bitangaje buri mukobwa wese yishimira gukorerwa mu buzima bwe.