in

Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.

Umusore witwa Manzi Pattel (Pattel Krishina)yarijijwe n’ibyishimo ubwo umukobwa yamweruriraga ko yamukunze maze na we mu rwenya rwinshi ahita avuga ko yemeye ko bakundana.

Uyu musore ufite papa we w’umuhinde, na nyina wari umunyarwandakazi (gusa yitabye Imana) ni umusore umaze kumenyekana mu itangazamakuru nyuma yo kuvuga yeruye ubuzima  bw’ubupfubyi n’ubukene yanyuzemo .Pattel aherutse gutangaza ko kuva yatangira kugaragara mu biganiro bitandukanye bica kuri Youtube abakobwa benshi batangiye kugenda bamwandikira , bamusaba ko bakundana.Ni muri urwo rwego GASARO TV yari yatumiye umukobwa witwa Tessy uvuga ko yakunze uyu musore kuva yamubona.

Tessy yatangaje ko yakunze imiterere y’uyu musore gusa akagira ubwoba akeka ko yaba yirata ,ibi byahinyuwe na nyirubwite uvuga  ari umusore witonda kandi usabana na buri wese. Pattel acyumva amagambo yuyu mukobwa yahise agaragaza  amarangamutima avanze nibitwenge ,avuga ko ari ubwa mbere yumvise umukobwa amubwira ko yamukunze.Ati:” Ni ubwa mbere numvise umuntu wambereye crush gusa ndamweye ambere umukunzi “.

Bakomeje baterana imitoma y’urukundo,ndetse Pattel ati:”uyu ni we mukobwa ngize umukinzi ,ahubwo dukore ubukwe”.

Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore couple 5 z’abakinnyi ba ruhago mu Rwanda zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Musore mwiza, menya amabanga akomeye yagufasha kwigarurira umutima w’inkumi niyo waba udatunze ibya mirenge