in

Dore abantu udakwiye kugisha inama mu rukundo.

Hari abantu ushobora gufata nk’incuti zawe ndetse ukaba wanashaka kubagisha inama ,ku bijyanye numuntu muri kumwe mu rukundo gusa siko bose bakugira inama nziza.Ni yo mpamvu tugiye kureba abo udakwiye kugisha inama mu rukundo.

Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama :

1.Umunyeshyari

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

2.Utamarana n’umukunzi kabiri

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

3.Utemera ko urukundo rubaho

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

4.Utajya abika ibanga

Uyu na we nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwA ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

5.Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birahwihwiswa ko Lionel Messi yaba agiye gukinira ikipe ya Rayon Sports FC ya hano mu Rwanda

Meddy yanikiye abandi bahanzi nyarwanda kubera ibyo yakoze