in

Birahwihwiswa ko Lionel Messi yaba agiye gukinira ikipe ya Rayon Sports FC ya hano mu Rwanda

Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yabaye kimomo ko Rutahizamu Lionel Messi nta kipe afite akinira kugeza ubu bivuze ko nta kazi afite ndetse akaba ari no ku isoko.

Messi kuri ubu nta kipe afite akinira

Ku munsi w’ejo nubundi umwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports FC ya hano mu Rwanda yahishuye ko mbere yuko Lionel Messi arangiza amasezerano ye muri FC Barcelona yakiniraga, ikipe ya Rayon Sports FC yamuganirije gusa ntiyayemerera nyamara Manager wa Messi we yari yemeye ko Messi yakinira ikipe ya Rayon Sports FC.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto agaragaza Lionel Messi yambaye umwenda w’imikino w’ikipe ya Rayon Sports FC.

Nubwo ibi bihwihwiswa ariko hari andi makuru ahari yuko Lionel Messi arimo kwifuzwa n’indi kipe ikomeye yo mu gihugu cya Côté d’Ivoire.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sugira Ernest yagaragaye agendera ku ifarasi ndetse anamasha (Amafoto)

Dore abantu udakwiye kugisha inama mu rukundo.