in

Dj Brianne agiye gusubira hanze y’u Rwanda nyuma yo kuvayo bitameze neza

Gateka Brianne umenyerewe mu kuvanga umuziki ku mazina ya Dj Brianne ku nshuro ya gatatu yatumiwe gucurangira abatuye i Bujumbura.

Dj Brianne aazitabira ibitaramo bibiri Kenny Sol azakorera i Burundi, ni ibitaramo byiswe Kenny ‘Sol Live – Burundi’.

Dj Brianne Azahera mu mujyi wa Bujumbura ku wa 11 Gashyantare 2023 akomereze i Gitega ku wa 12 Gashyantare 2023.

Umuhanzi Kenny Sol Agiye i Burundi nyuma y’amezi atanu akoranye indirimbo n’umuhanzi waho Double Jay bise ’Quality’, ikaba imwe mu zahuje abahanzi b’i Burundi nabo mu Rwanda zarebwe n’abantu barenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.

DJ Brianne ni umwe mu bakobwa bazwiho kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda akaba umwe mu bamaze kuzamura izina rye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’iminsi asezeye mu gipadiri agiye kurongora umugore yihebeye

Bishop Gafaranga agiye gukora ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava