in

Diamond Platnumz yashenguwe n’urupfu rwa Costa Titch bakoranye indirimbo -AMAFOTO

Umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo Costa Titch yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johanesburg.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Costa Titch ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi.

Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y’amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro. Nyuma y’iminota mike aguye, uyu musore byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.

Diamond Platnumz nk’umuhanzi bakoranye indirimbo yababajwe n’urupfu rw’uyu musore, abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto y’uyu musore mare arenzaho n’utumenyetso tugaragaza agahinda yagize.

Sibyo gusa Diamond yahise ajya aho bashyira ifoto igaragaraza urubuga hazwi nka (Profile) ashyiraho ifoto y’uyu musore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahahinduye Sodoma! Dore amafoto y’ubwambure n’uburaya byabereye mu iserukiramuco ryo kwishimira umushahara

Lionel Messi yaraye yanditse andi mateka mashya ku isi ya rurema