in

Dembelle yazinutswe Barca amaso ayerekeje muri Premier league.

Umwataka ubusanzwe watakira ikipe y’igihugu y’ubufaransa Ousmane Dembelle yamaze kwanga ubundi busabe bwari butanzwe na FC Barcelona yakiniraga.

Uyu musore w’imyaka 25 akaba akomeje gutekereza ikipe ya Chelsea yagaragajeko imwifuza igihe cyose azaba asoje amasezerano ye muri Barcelona nyuma y’uko uku kwezi kugeze ku mpera.

Ousmane Dembelle akaba amaze imyaka itanu I Camp Nou aho yaje avuye mu ikipe yo mu budage ya Borussia Dortmund.

Uyu musore akaba ataratanze ibyo yari yitezweho, dore ko yaranzwe n’imvune zikomeye zatumye akina gake gashoboka, Dembelle yahawe amafaranga angana na Miliyoni 120 z’amayero.

Ku makuru dukesha Umunyamakuru Santi Ovalle ni uko yamaze guhakanira Barcelona ayibwirako atazongera amasezerano muri iyi kipe.

FC Barcelona ikabayari yamubwiye ko yakongera amasezerano ubundi ikamuha Miliyoni 8.7 z’amayero mu gihe cy’umwaka umwe.

Dembelle akaba yanze aya masezerano nyuma yuko asezeranijwe na Thomas Tuchel ko azamuzana muri Chelsea nyuma y’itariki 30 Kamena.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indaya z’abayisilamu zimerewe nabi mu kazi kabo

Ibyahishuwe: Burya Mbappé yashatse gusahura no gusonga Real Madrid