in

Ibyahishuwe: Burya Mbappé yashatse gusahura no gusonga Real Madrid

Umufaransa ukina hagati Aurelién Tchouameni yamaze kumugaragaro gusinyira Real Madrid amasezerano y’imyaka itandatu afite agaciro ka Miliyoni 85 z’amayero ava muri Monaco.

Ikipe ya Real Madrid ikaba yashyize hanze amafoto agaragaza Tchouameni afashe umupira wa Nimero 18 azajya yambara muri iyi kipe aho yari ari kumwe na perezida Florentino Perez.

Tchouameni yafashe umwanya avuga akari ku mutima ndetse anatangaza icyamukundishije Real Madrid, yagize ati:” nari mfite amahitamo kenshi nagombaga gufata, gusa igihe namenyaga ko Real Madrid inshaka nahise nemeza ko ariyo kipe nzakinira.”

Yanahishuye ko kandi na  Kylian Mbappé yashatse ko yaza muri PSG, aho yagize ati:” Dirécteur Luis Campos yambwiyeko Mbappé yafashe umwanzuro wo kuguma muri PSG.”

“Mbappé akimara kumenyako nzava muri Monaco yaramvugishije abwirako najya muri PSG gusa namusobanuriye ko nshaka kujya muri Real Madrid gusa yaranyumvise ndetse aranyishimiye.”

Tchouameni w’imyaka 22 akaba asinyiye Los Brancos nyuma yo kwanga Liverpool, Manchester United ndetse na PSG.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dembelle yazinutswe Barca amaso ayerekeje muri Premier league.

Yanditse igitabo cy’uko wakwica umugabo wawe none yahise abizira