in

Indaya z’abayisilamu zimerewe nabi mu kazi kabo

Indaya yababje abantu nyuma y’uko bayibye na duke yari yakoreye hanyuma bakanayica yabishinja ko basanze Quran munsi y’umusego iwe.

Ni indaya ikomoka mu gihugu cya Nigeria aho yari yumvikanye n’umukiriya N1000 hanyuma uwo mukiriya yamara guhaza irari ry’umubiri we, yahise yiba iyo ndaya N5,000 hanyuma undi nawe aratabaza.

Mu gutabaza baje basaka mu buriri hose ngo barebe aho umusore yaba ahishe ayo mafaranga, baba babonye Quran munsi y’umusego w’uwo mukobwa hanyuma baramwanjama.

Muri Quran gusambana ni icyaha, niko kumwahuka batangira kumutera ibyuma ndetse baranamwica bamuziza imyemerere ye kandi bagenzi be aba aribo bamwirangiriza.

Nkuko tubikesha punch, polise yatangije iperereza ku waba yihishe inyuma y’urupfu rw’uwo mukobwa ngo akurikiranwe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ferwafa ikomeje kuvuyanga amakipe, undi mukino wamaze gusubikwa.

Dembelle yazinutswe Barca amaso ayerekeje muri Premier league.