in

Cristiano Ronaldo mu nzira zimugarura gukinira i Santiago Bernabeu mu mwambaro wa Real Madrid

Cristiano Ronaldo umunya Portugal usigaye ukinira ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite ashobora kuzongera gukina yambaye umwenda wa Real Madrid yakoreyemo amateka.

Cristiano Ronaldo wavuye mu ikipe ya Real Madrid muri 2018 ashobora kuzongera gusubira gukinira kuri Santiago Bernabeu yambaye umwambaro w’ikipe ya Real Madrid. Ibi bishobora kuzaba ubwo ikipe ya Real Madrid izaba ikina na Al Nassr, Ronaldo asigaye akinira.

Cristiano Ronaldo wakoreye amateka akomeye muri Real Madrid

Uyu mukino utaremezwa igihe nya cyo uzabera ngo wateguwe na Florentino Pérez Perezida w’ikipe ya Real Madrid mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro Sitade ya Real Madrid ,Santiago Bernabeu yavuguruwe. Perèz akifuza ko Real Madrid yazakina na Al Nassr isigaye ikinwamo na Ronaldo ariko ngo muri uwo mukino Cristiano Ronaldo azakina igice kimwe akinira Al Nassr ndetse akine n’ikindi gice cy’umukino yambaye umwenda wa Real Madrid mu rwego rwo kumuha agaciro k’ibyo yakoreye i Madrid.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Aurore Kayibanda yateye benshi urujijo bibaza niba Koko yinjiye mu rukundo bwa kabiri

Sobanukirwa birambuye uburyoki abanyamideli bari guhatanira igihembo bazakurwamo uzatsinda