in

Cristiano Ronaldo arigushaka umukozi wo mu rugo uzajya umutekera ibiryo akunda ,akamuhemba akayabo buri kwezi

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo kugeza kuri ubu urikubarizwa mu gihugu cya Saudi Arabia , aho yagiye gukinira ikipe ya Al Nassr Fc , arigushaka umukozi wo mu rugo ariko cyane wibanda ku guteka uzajya umutekera ibiryo akunda agahembwa agera kuri miliyoni 5 buri kwezi.

Cristiano Ronaldo ngo mu busanzwe ukunda  kurya ibiryo birimo Sushi ndetse n’ibiryo gakondo by’iwabo muri Portugal ,ngo ari gushakisha umukozi w’umuhanga mu guteka uzajya umutekera ibiryo akunda  ubundi agahembwa hafi ibihumbi 4,500 by’amayero ,ni ukuvuga agera kuri miliyoni 5 uyashyize mu manyarwanda.

Ikinyamakuru DailyMail dukesha iy’inkuru ,kivuga ko umukozi wifuzwa ari ugomba kuzaterekera Cristiano ,mu minsi iri imbere ubwo uyu mukinnyi azaba asezeye burundu ibyo gukina umupira w’amaguru agahita ajya gutura iwabo muri Portugal mu nzu nini iherereye Quinta da Marinha.

Bivugwa ko Cristiano Roanldo naba asoje amasezerano afitanye na Al Nassr ,azahita asezera ku mupira w’amaguru akajya kwiturira muri iyo nzu ye igomba kuzura mu mezi ari imbere imutwaye miliyoni 17 z’amayero ,akajya kubanamo n’umuryango we ndetse n’uwo mukozi uzi guteka yifuza.

Inzu Cristiano Ronaldo agiye guturamo ubwo azaba asezeye umupira w'amaguru
Inzu Cristiano Ronaldo agiye guturamo ubwo azaba asezeye umupira w’amaguru

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu mpera z’icyumweru n’imiryango yabo (AMAFOTO)

Kylian Mbappé yagaragaye yishimanye n’umuhanzikazi ukomoka muri Africa